Sosiyete y’ubwishingizi y’Abanyakenya yongereye u Rwanda mu bihugu ikoreramo, ikaba yemeza ko izishingira imitungo, ibikorwa n’ubuzima by’abantu hafi mu byiciro byose bijyanye n’imibereho yabo, nk’uko abayobozi b’iyo sosiyete babitangaje kuri uyu wa kabiri tariki 19/11/2013.
“Ubwishingizi bwose turabutanga; ugomba gusa kuba ufite fagitire y’ibyo waguze; kandi muri iki gihe ibyago ari byinshi ikintu cyose wahaye agaciro wagitangira ubwingizi. Ikaramu yawe, telefone yawe,…nabyo wabishinganisha”, nk’uko Annie Nibishaka, uyoboye ishami ry’ubucuruzi muri UAP-Rwanda yasobanuye.
UAP ivuga ko izishingira bimwe mu byo ibigo by’ubwishingizi bisanzwe bitinya nk’ubuhinzi, bitewe n’uko ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere ziteza ibiza, bikabangamira umusaruro w’ibiribwa.
Abayobozi ba UAP mu kiganiro n’abanyamakuru.
Iyi sosiyete ngo inafite umwihariko wo kwishingira ubuvuzi, kugeza ku bantu bajya kwivuriza mu bihugu bigize umuryango w’Afurika y’uburasirazuba no hanze yawo mu Buhindi na Afurika y’epfo; ndetse ngo ikazazana n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga aho buri muturage yaba mu gihugu hose yajya atanga ubwingizi akoresheje telefone igendanwa.
Umuyobozi wa UAP ku rwego mpuzamahanga, Dominic Kiarie yavuze ko baje gukorera mu Rwanda bazirikana ikibazo cy’ubukene n’imyumvire y’abaturage bavuga ko ubwishingizi bureba abifite gusa, bigatuma imibare y’abantu bishingana muri rusange mu Rwanda itararenga 3%.
Ati: “Birasaba gushyira imbaraga nyinshi mu bukangurambaga, aho tuzumvisha abantu ko kwishingana no gushingana ibintu by’agaciro, bihesha umuntu guteza imbere ibikorwa bye mu buryo burambye”.
Umuyobozi wa Banki nkuru y’u Rwanda wungirije, Monique Nsanzabaganwa, arizeza UAP ko izagera ku ntego zayo mu Rwanda, aho ngo abona ikigero gito cy’abantu bishinganye nk’amahirwe y’isoko rinini cyane ry’abaturarwanda bataritabira ubwishingizi.
Abayobozi ba UAP na Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’igihugu.
Monique Nsanzabaganwa yagize ati: “Ni amahire ko mufite isoko rinini ry’abaturage, bakaba barimo kwiteza imbere no guhindura ikigero cy’imyumvire kubera uburezi bahabwa; hamwe no kuba igihugu kirushaho guteza imbere umuco wo korohereza ishoramari, kubaka ibikorwa remezo no kongera ubwinshi bw’ibikorwa mu gihugu”.
Mu byo UAP itangiraho ubwishinzi harimo ubuvuzi, ingendo, ubwishingizi bwa moto, ubwo mu ngo, ibikoresho bitandukanye, inganda, ubwo kudahagarika ubucuruzi, ubw’amasezerano abantu bagirana n’abandi ntiyubahirizwe, ubw’abakozi, ubwishingizi bw’indege no kuzikoramo, iterabwoba no guhemukirwa cyangwa kwangirizwa ibintu, ihazabu abantu bacibwa, ubuhinzi n’ubworozi.
Iyi sosiyete ikorera mu bihugu bya Kenya, Uganda, u Rwanda Tanzania, Sudani y’Epfo na Repububuka iharanira demoakarasi ya Congo; ikavuga ko igiye gukomereza muri Afurika y’uburengerazuba n’iy’amajyepfo.
No comments:
Post a Comment