desire

desire

desire

desire

desire

desire

Tuesday, November 19, 2013

Guverineri w’Intara y’ Iburasirazuba, Madame Uwamariya Odette, akaba na chairperson w’umuryango wa FPR-Inkotanyi muntara y’ Iburasirazuba, arasaba urubyiruko ko rugomba gusigasira ibyagezweho na leta y’ u Rwanda, ndetse no kurangwa n’umuco wo gushakira ibisubizo ibibazo igihugu gifite, aho kuba bamwe mu babitera.
Mu matora y’abahagarariye urubyiruko rw’umuryango FPR Inkotanyi mu ntara y’ Iburasirazuba yabaye kuri iki cyumweru tariki 17/11/2013, ubwo habaga Kongere y’intara, Guverineri Uwamariya yaboneyeho gukangurira urubyiruko, ibyiza bya gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’, aho yabasabye kuyishyigikira, kugira ngo ibashe kugera ku ntego zayo, hagamijwe kubaka ejo hazaza heza h’igihugu kibereye buri Munyarwanda.
Yongeyeho ko FPR Inkotanyi ifite intego yo guhindura u Rwanda vuba, ikihutisha iterambere, mu bukungu, mu burezi, ikoranabuhanga, imiyoborere myiza, mu mutekano, mu bumwe n’ubwiyunge ndetse n’ibindi, bityo n’urubyiruko rwo muri FPR Inkotanyi rukaba rukwiye kugendera kuri iyi ntambwe mu buzima bwabo bwose.
Karemera Joseph, komiseri w’umuryango wa FPR Inkotanyi kurwego rw’igihugu, wari umushyitsi mukuru yavuze ko urubyiruko rw’umuryango FPR, n’urubyiruko rw’igihugu muri rusange rukwiye kuba umusemburo w’iterambere, kuko igihugu gifite urubyiruko rudakora kitatera imbere.
Yagize Ati : “Rubyiruko banyamuryango, munyemerere mbibutse ko ari mwebwe musemburo w’iterambere ryanyu n’igihugu cyanyu, kuko igihugu gifite urubyiruko rudakora rutatera imbere na gato. Mugomba guhora iteka mufata umwanya uhagije wo gutekereza aho muva n’aho mugana.”
Rukundo Emmanuel, umuyobozi watowe ngo ayobore urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi mu ntara y’ Iburasirazuba , yavuze ko nk’urubyiruko bagiye gushyira imbaraga mu kubaka igihugu dore ko hari abakoresheje imbaraga z’ubusore mu kugisenya, kandi ngo we hamwe na bagenzi batowe, biteguye kurwanya icyo aricyo cyose gihungabanya ubuzima bwurubyiruko, dore ko aribo ejo hazaza h’igihugu.
Ati : “Imbaraga z’urubyiruko nizo u Rwanda ruhanze amaso. Tuzakoresha imbaraga zacu mu kubaka igihugu, cyane ko hari n’abazikoresheje bagisenya. Twe icyo duharanira ni ukucyubaka, tunaharanira no kwiteza imbere muri rusange.”
Komite nyobozi y’urubyiruko rw’umuryango FPR ku rwego rw’intara y’ Iburasirazuba ni ubwa mbere itowe.
Si amatora gusa yabaye, kuko hanabayeho kwerekana imideli, byakozwe n’urubyiruko rwo muri Kayonza ruhuriye mucyo bise YCEG (youth Challenge Entertainement Group)

Guverineri Uwamariya uhagaze hagati, na Komiseri wa FPR ku rwego rw'igihugu Joseph Karemera wicaye iburyo bwe


No comments:

Post a Comment