duhange.rw
best news to all people
desire
desire
desire
Wednesday, November 20, 2013
Amateka ya Mark Zuckerberg washinze
Facebook
inc, IGICE CYA 2
Nyuma y’igihe gito nibwo yakoze akandi gaporogaramu gasa n’imbanzirizamushinga ya Facebook yise Facemash kafashaga abanyeshuri gutora umunyeshuri ufite amafoto meza. Nk’uko umwe mu babanaga nawe mu cyumba witwa Arie Hasit yabitangaje, Zuckerberg yakoze kariya gaporogaramu ari ukwishimisha no gushimisha abanyeshuri bose bigaga Harvard. Hasi yagize ati, “Twari dufite ibitabo byitwa Face Books, ibyo bitabo byarimo amafoto ya buri muntu uba mu mazu y’abanyeshuri. Mbere na mbere yakoze kariya gaporogaramu ashyiraho amafoto 2, yashyiragaho amafoto y’abahungu 2 n’abakobwa 2 maze abasuraga urwo rubuga bagahitamo uwo babona mwiza. Byari ibintu yakoze mu rwego rwo kwishimisha.” Urwo rubuga rwa Facemash rwamazeho weekend imwe gusa rutangira kubuza abanyeshuri kwiga neza bituma kuwa mbere ubuyobozi bw’ishuri burufunga. Ikindi cyaje kugaragara kuri uru rubuga ni uko abanyeshuri benshi bavugaga ko amafoto yabo akoreshwa nta burenganzira batanze. Ibyo Zuckerberg nk’uwari warakoze uru rubuga yabisabiye imbabazi avuga ko bitazongera.
Mu gihembwe gikurikiyeho mu mwaka w’2004, Zuckerberg yatangiye gukora amakode y’urubuga rushya
yashakaga gukora. Mu kwezi kwa Gashyantare, taliki 4 umwaka wa 2004, Zuckerberg yashyize hanze urubuga yise “Thefacebook” rwakoreraga kuri thefacebook.com. nyuma y’iminsi 6 gusa ashyize hanze urwo rubuga rushya, ubuyobozi bw’ishuri bwamureze ku kuba yarababeshye ko agiye kubakorera urubuga nkoranyambaga rw’abanyeshuri ba Havard rwagombaga kwitwa havardconnexion.com naho
yagendeye ku gitekerezo bamuhaye akikorera ibindi by’inyungu ze.
Zuckerberg yaje kuva mu ishuri rya Havard akiga mu mwaka wa kabiri kugira ngo akore neza urubuga rwe. Zuckerberg na Facebook ,Zuckerberg yashyize hanze Facebook aho yakoreraga mu cyumba yabagamo ku ishuri rya Harvard ku itariki 4 Gashyantare 2004. Igitekerezo cya Facebook cyaje igihe yigaga mu mashuri yisumbuye mu ishuri rya Phillips Exeter Academy yarangije mo mu mwaka w’2002. Iki gitekerezo yagikuye ku gitabo cyabaga kuri iryo shuri cyitwaga “The Photo Address Book” ariko
abanyeshuri bakagihimba “The Facebook” kikaba cyari igitabo abanyeshuri bose bigaga kuri iryo shuri bandikaga mo imyirondoro yabo, na numero za telefoni n’amafoto yabo.
Zuckerberg ari kuri Harvard, Facebook yayikoze ari nk’iy’abanyeshuri ba Harvard gusa ariko nyuma aza kuyigezano mu yandi ma kaminuza abifashijwemo na mugenzi we babanaga mu cyumba Dustin
Moskovitz bayigeza mu makaminuza agera ku 8. Zuck yaje kuva Harvard yimukira mu gace ka Palo Alto muri California n’inshuti ze aho bageze bagakodesha inzu yo gukoreramo. Mu gihe gito Zuck yahuye na Peter Thiel ashoramo amafaranga maze bafungura ibiro muri California muri uwo mwaka w’2004.
Icyo gihe abanyamafaranga benshi bifuzaga kugura urwo rubuga ariko Zuck,akanga kurugurisha, kuko we icyo yifuzaga atari amafaranga menshi ahubwo we icyo yashakaga kwari uguhuza abantu ku isi yose. Mu mwaka wa 2010, Facebook yari imaze kugira abantu bagera kuri miliyoni 500 bayihuriraho.
Mu mwaka wa 2010, ikinyamakuru Vanity Fair cyashyize Zuck ku mwanya wa mbere mu bantu 100 bavuga rikijyana ku isi. Mu mwaka w’2010, hakozwe film ivuga ku buzima bwa Zuck na Facebook yitwa The Social Network yasohotse taliki 1 Ukwakira. Zuck avuga kuri iyi film yatangaje ko atigeze yifuza
ko hari umuntu wamukoraho film akiri muzima. Zuck uretse kuba ari umuherwe wakijijwe na Facebook, nti arya wenyine kuko akora ibikorwa byinshi byo gufassha abatishoboye.
Mu mwaka wa 2010, Zuck, Bill Gates n’umushoramari Warren Buffett basinye amasezerano ya batatuyo gutanga kimwe cya kabiri cy’imitungo yabo mu gufasha abatishoboye cyane cyane mu mashuri. Zuck yashyingiwe Priscilla Chan mu mwaka wa 2012 akaba ari umukobwa w’umushinwakazi ufite inkomoko muri Vietnam bahuye mu mwaka w’2003 mu ishuri.
- See more at: http://duhange.rw/news-780a49c48b0b1fed6cfc9058d4990732-210.aspx#sthash.iZWAUQ30.dpuf
No comments:
Post a Comment
Newer Post
Older Post
Home
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
No comments:
Post a Comment