ISOMO RY'UMUNSI: Aka gakuru karakwereka uburyo wakwigwizaho amahirwe n'imigisha
Igihe kimwe umugabo wari umukene cyane atagira icyo arya n’aho aba yahuye n’umwami, aribwira ati: “Umwami aba ari umuntu mwiza kandi ukunda abantu akanagira ubushobozi, uwamutakira nkamubwira ibibazo byanjye wenda ahari yangirira impuhwe akagira icyo amfasha n’iyo cyaba gito ariko nticyabura”.
Ni uko aramwegera aramutakira, amubwira ibibazo afite yifuza ko yamufasha maze umwami aramwitegereza abona afite agasashe karimo udushyimbo yari yavuye gusaba, umwami ati: “humura rwose ndaguha ariko naguha nagira nawe ndashaka ko ugire icyo umpa uko cyaba kingana kose ariko nawe ntumvaniremo aho”.
Ni uko umugabo aratekereza, aravuga ati: “N’ubundi umwami ntacyo abuze sinirirwa muha byinshi reka muhe igishyimbo kimwe kuko yambwiye ko icyo apfa ari uko muha nanjye”. Ni uko akora muri ya sashi akuramo agashyimbo kamwe aramuhereza, umwami nawe akora mu mufuka amuhereza akantu aramubwira ngo akabike aze kukareba neza ageze mu rugo.
Nyuma rero wa mugabo ageze mu rugo arebye asanga umwami yamuhaye ibuye rimwe rya zahabu arishima cyane, muri ako kanya mu gihe akibiratira abantu bamubwira ko uwo mwami agira ubuntu ariko aguha bitewe n’umubare w’ibyo nawe wemeye kwigomwa muri duke ufite, umugabo arababara cyane yicuza impamvu atamuhaye ibishyimbo byose yari afite ngo umwami nawe amuhe zahabu zingana n’umubare w’ibyo bishyimbo.
ISOMO: Imana yacu nayo ni uko imeze, iteka twishimira kuyisaba no kuyitura ibyifuzo n’ibibazo byacu nyamara twe ntitwibuke ko hari ibyo dufite dukwiye kwigomwa. Kwigomwa ntibisaba kugira byinshi kandi gutanga ntibisaba kugira ibya mirenge, bityo mu gihe wifuza ko akababaro n’agahinda kawe bivumvwa nawe ukwiye kumva iby’abandi. N’iyo utagira byinshi wakwiye gutanga urukundo, ubupfura n’ubunyangamugayo mu bandi kandi ukanibuka ko ukwiye kugenera igihe ya Mana usaba byose, uko ufata mugenzi wawe, urukundo umukunda, uburyo umwitwaraho n’ibyo umwifuriza nicyo kigaragaza icyo wemera guha ya Mana wifuza ko iguha byose, nawe rero jya wemera kwigomwa bizaba umugisha kuri wowe kandi iteka uzahora uri umunyamahirwe mu buzima bwawe, kuko gutanga Bizana umugisha kurusha guhabwa.
No comments:
Post a Comment