guhera tariki ya 16 mutarama 2017 kugeza tariki ya 18 mutarama 2017 mu karere ka bugesera kuri savna center habereye amahugurwa yahuje abanyamakuru bavuye ku maradio y'abaturage ane y'igienga harimo radio ishingiro ,radio huguka ,radio isangano ndetse na radio izuba ni amahugurwa yateguwe na UNESCOashyirwa mu bikorwa na RWANDA TELECOMMINICATION NETWORK.
abo nibo banyamakuru bahuguwe barikumwe n'ababahuguye
aya mahugurwa yibanze kuburyo umunyamakuru ashobora gukoresha murandasi mugushyikiriza abamukurikiye ibyo yabateguriye .bamwe mu banyamakuru bahuguwe baganariye na radio ishingiro baravuga ko haribyo bungukiye muri aya mahugurwa harimo nko kuba ubu bahavuye buri wese afite blog azakoresha mugihe azajya aba shaka gusangiza abakoresha murandasi amakuru
germaine umukazane ni umwe mubo twaganiriye aragira ati '' njyewe naje hano nta blog ngira ariko ubu aho mboneye ubumenyi kubijyanye na internet byamfashije gufungura blog izajya imfasha mugutangaza amakuru bizamfasha kongera umubare wabadutega amatwi ''
kuruhande rw'umwalimu wahuguye aba banyamakuru akaba anahagarariye ikigo RWANDA TELECOMMINICATION NETWORK, PAUL BARERA aravuga ati '' nyuma yaya mahugurwa yizera ko abanyamakuru haricyo bagiye guhindura kubijyanye n'imikoreshereze ya murandasi kumikorere yabo mu itangazamakuru '' nukuri bamwe abanyamakuru ntago bakunda gukoresha murandasi kandi yakagombye kuba ibafasha mu gutangaza ibyo bakora haba mu gushyiraho amakuru ndetse no gufungura imbugankoranyambaga zibafasha kungurana ibitekerezo n'ababakurikira''.
biragaragara ko aho iterambere rigeze ndetse namurandasi ikaba irimo kugira isi umudugudu abanyamakuru ba ma radio ni bakomeza gushakirwa amahugurwa kubijyanye no gukoresha murandasi bizabafasha kunoza imikorere yabo cyane cyane begera abo bakorera baherereye ku mpande zose z'isi
BIZIMANA Desire DUHANGE.RW
No comments:
Post a Comment